Kinyarwanda Hymn

Mukiza Ndamaramaje


1. Mukiza, ndamaramaje,
Ndatwaranira kugera
Ku rugero runkwiriye;
Mwami mfasha ngo ndusheho.


Gusubiramo
Nzamura maze nger’ aho
Wangeneye, Mwami wanjye;
Ku rugero rusumbyeho;
Mwami mfasha ngo ndusheho.


2. Nta bwo ngifit’ umutima
Wo kuguma mu by’iyi si;
Nubwo bamwe babikunda,
Ngambiriye kujya mbere.


3. Ndashaka gusumb’ iby’isi,
Nubw’ umwanz’ anyibasiye;
Kuko namaze kwizera
Yukw Iman’ izandengera.


4. Ndashaka kumaranira
Kurabukw’ ubwiza bwawe;
Ariko nkomeze nsenge,
Ngez’ ubwo nzager’ i wawe.

 


Mukiza numvise ijwi


1. Mukiza, numvis’ ijwi Ryawe ry’imbabazi
Rimpamagara ngo nozwe N’amaraso yawe.


Ref:
Nditabye, Yesu, Ndaje, Mukiza.
Amaraso wavuye Anyoz’ antunganye.


2.Dor’ ukonje, nihebye, Ibyaha ni byinshi:
Byose ndabikuzaniye, Naw’ubikureho.


3.Kand’ uramp’umutima Wuzuy’ urukundo,
Wuzuye kwizera na ko N’amahoro menshi.


4.Kand’uzajy’umfashisha Imbabazi nyinshi.
Ibyo wansezeranije Uzabisohoza.


5.Nshim’amaraso yawe, Ankurahw ibyaha;
Mpimbaz’ imbaraga zawe Zinkiz’ intege nke.

 


Munsi y’umusaraba


1. Munsi y’Umusaraba W’Umukiza Yesu
Ni ho nifuza rwose Guhora mpagaze
N’ibuye ry’igitare Rimber’ igicucu
Rinkiz’ impagarara Mu rugendo rwanjye.


2. Uwo Musaraba we Wabay’ ihuriro
Ry’ukuri n’urukundo By’Iman’ ihoraho
Unyibutsa za nzozi Yakobo yarose
Umbereye nk’urwego Rugenza mw’ ijuru.


3. Hirya y’Umusaraba Mbonay’ umworera
N’umunwa w’i kuzimu Wakamw’ umuriro
Nyamar’ imbere yawo Har’ Umusaraba
Uteze nk’amaboko Ng’unkize, ntagwayo.


4. Kur’ uwo musaraba Ndasa n’ushobora
Kureba yesu abambwe Ari jy’ apfiriye
Ndatangaye Mukiza Ntiwar’ ukwiriye
Kungirir’ iryo bambe Jye waguhemuye!


5. Munsi y’Umusaraba Nzagumay’ iteka,
Naho nabur’ ibyanjye Nywubonamw’ inyungu
Nta soni mfit’ uretse Iz’ ibyaha byanjye
Nzajya nirata gusa Uwo Musaraba!