Kera hari abungeri
1. Kera har’ abungeri mu gihugu cyera,
Bumv’ inkuru y’ ibyiza ko Yes’ avutse
ku musozi n’ ijoro, bumv’ amajwi menshi
Y’ ingabo zo mw ijuru, zishima, ziti :
Gusubiramo
Noel! Noel! Noel ! Noel!
Havuts’ Umwami w’ lsirayeli !
2. Mu gihugu cya kure, har’ abanyabwenge
Bahishurirw’ ikintu cyabatangaje
Babony’ ikimenyetso cy’ inyenyeri nini,
Kibarangir’ aho Yesu yavukiye.
3. Nukw Iman’ iberetse k’ Umukiza yaje,
Bajy’ ahw ar’ uwo mwanya ngo bamusenge
Baramupfukamira, bamutur’ ibyiza :
By’ izahabu n’ icyome n’ ishangi na yo.
4. Natwe tumusang’ ubu; n’ Umukiza wacu;
Yaj’ aciye bugufi kubwac’ ababi
Nyuma, ku Musaraba, yaradupfiriye,
Aduhongerera ngo tutarimbuka.
5. Nuko, umushimire ko yatuvukiye,
Tumutur’ imitima yac’ imenetse
Uyu munsi wa none, yonger’ avukire
Mu mitima ya benshi, bamushimishe.
Mbeg’urukundo rw’Imana
1.Mbega urukundo rw’Imana yacu
Nta warondora uko rungana
Rusumba ukwezi rusumba izuba
Kandi ikuzimu rugerayo
rwatumye Yesu aza mu isi yacu
Ngo indushyi aturuhure,
Nacya kirara cy’inzererezi
Rwatumye se acyakira.
Ref:
Mbese urukundo rw’Imana yacu
Rwagereranywa n’iki
Mu ijuru n’isi baruririmbe
Kugeza iteka ryose.
2.Ingoma zose zo mu isi yacu
Zijya zihita zishiraho
Abanga Imana ntibayisenge
Bazapfa bose be kwibukwa
Nyamara urwo rukundo rw’Imana
Rutagira akagero
Urwo idukunda twe abari mu isi
Nirwo rutazashira.
3.Inyanja zose zaba nka wino
Ijuru rikaba impapuro
Ibyatsi nabyo bakabigira
Byose uducumu tw’abanditsi
Ab’isi bose bakandikaho
Iby’urukundo rwayo
Ntibabimara ntibyakwirwaho
Hakama inyanja ari yo.
4.Kandi uko ikunda umwana wayo
Jye niko inkunda ntakwiriye
Nari umugome nuko impa Yesu
Ngo ambambirwe ku musaraba
Mubo yacunguje ayo maraso
Nzi yuko nanjye ndimo
Nzajya ndirimba urwo rukundo
Ndukwize mu isi yose
Muganga mwiza ni Kristo
1. Muganga mwiza ni Kristo,
Ni we Mukunzi wucu,
Ni w’ avyur’ abahenutse,
Ni wumv’ ijwi rya Yesu.
Ref
Indiirimbo z’ Imana
Ijwi ni nk’ irya kern,
Natwe ni turirimbe
Yesu, Yesu, Y’esu.
2. Icaha cawe cakuwe,
Ni wumv’ ijwi rya Yesu,
Azokujana ku Mana
Kunezeranwa na we.
3. zina rya Yesu Kristo
Ni ryo rikuru rwose,
Dushim’ uwo Mutabazi
Imyaka yacu yose.
Mukama nikukunda
1.Mukama, ninkukunda; ka nkwehongyere;
Hati naayeteis’ ebibi byangye byona;
Niiwe Mucunguzi wangye, kandi Omujuni;
Ref
Tinkakukundaga, nk’oku ndikukukunda.
2.Nkukund’, ahakub’ okabanza kunkunda;
Okancunguz’ eshagama, naasaasirwa.
Nkukundir’ ago mahwa, gu waajwair’ ahabwangye;
3.Ndyaguma ninkukund’ obutoosha bwona;
Ku ndiba ninkiitsya, ndyakweshongorera;
N’obu ndihik’ aha kufa, ndyakusingiza nti,
4.Bwanyima ku ndihik’ owaitu omu iguru,
Ndyaguma nkuhimbise, kandi nkusiime,
Nkujuumair’ omumaisho ninkweshongorera nti,