Bantu bo kw’isi yose
Bantu bo kw’isi yose himbaz’umukiza
Tumwakiran’urweze
Niwe bamye bavuga
Kuva mbere hose ba bahanuzi
ngw’azoza gukiza abantu.
Tumwakiran’urweze yaje kudukiza
Ingoyi za shetani
Twari twaracumuye
Twari nk’ibicibwa none turakize
Kristu yaje kudukiza
Ubu kw’isi no mw’ijuru, hari agahimbare
Kristu mwene Rugira
Yarigize umuntu
Avuka asa natwe kugira adukize
Ni umwami agaba vyose
Bayoboke Nimurangurure
1.Bayoboke nimurangurure,
Mwamamaz’ ubutumwa mw isi yose.
Nimugwiz’ ayo makuru mu bantu!
Abashaka nibaze.
Gusubiramo
Uwemey’ aze! Uwemey’ aze!
Nimubimenyesh’ abatuye hasi!
Umubyey’ aratarur’ abana be,
Abashaka nibaze.
2.Ushaka kuza yitindiganya,
Niyinjir’ irembo riruguruye.
Umwami ni we nzira y’ ubugingo,
Abashaka nibaze.
3.Ushaka wese n’agire bwangu!
Kand’ agir’ ubugabo yihangane.
Ushaka wes’ azahabw’ ubugingo,
Abashaka nibaze.
Bayoboke, mubyuke
1. Bayoboke, mubyukeMwe, ntore z’ Umwami,
Mufate mu mabokoIntwaro za Yesu
Mu nzira yo kuneshaTuyoborwa naYesu,
Tujyane na W’ iteka,Aturwanirire
2.Impanda ziravuze Nimuze, mwitabe
Ikamba ry’ ubugingo N’ ingabire yanyu
Ni mwangwa n’ ababisha Mukomere,murwane,
Mugir’ umwete mwinshi, Mutsinde Satani
3. Mubyuke, mutabare,Mudashidikanya
Ntihagir’ usigara; Mutumbire Yesu
Kandi mujye mutwaraIntwaro zo kwizera
Zizatuma munesha,Mugir’ ibyishimo
4. Mubyuke vuba vuba,Murwane mwihwema
Mwizer’izina ryera;Ni ryo muneshesha
Ni muva ku rugamba Mutahanyena Yesu,
Muzabon’ amahoroY’ iteka mw’ ijuru