Kinyarwanda Hymn

Yesu mukunzi wanjye


1.Yesu mukunzi wanjye, Mpa kuguhungiraho.
Ubw’ umurab’ usuma, N’ umugar’ ugwa cyane,
Umpishe Mukize we! Kugez’ ah’uhitira.
Uhashy’ abanzi banjye, Simpugane na hato!


2.Nta bundi buhungiro, Mwam’ unyirokorere!
Ntunzibukire rwose, Komez’ ujy’ undengera!
Nkwizigire wenyine, Ni wow’ ump’ imbaraga,
Uhashy’ abanzi banjye, Simpugane na hato.


3.Ngushime Mwami Yesu, K’ utagir’icy’unyima,
Usindagiz’ urushye, N’ urway’ uramukiza;
Urera bihebuje, Ntabwo ngutunganiye,
Ndi mubi bikabije, Wow’ urakiranuka.


4.Ubabarira cyane, Kand’ imbabazi zawe,
Zirut’ ibyaha byanjye. Nyeza nkomeze nere,
We soko y’ ubugingo! Nkundira nkuvomemo!
Unyuzur’ umutima, Nzagere ku bugingo.

 


Yesu ndagukunze rwose


1. Yesu, ndagukunze rwose, ndakwihaye,
Ndahevy’ ibihimbaro vy’ ivyaha vyanje,
Ni wewe Mukiza wanje mwiza, nkuyoboke:
Nta ho nari nigeze kugukunda nk’ ubu.


2. Ndagukunze kuko wabanje
kunkunda Ukanyigura ku git’ i Gologota,
Ngukundiy’ amahwa wanyambariye mu mutwe:
Nta ho nari nigeze kugukunda nk’ ubu.


3. Nzogukunda nkiriho, n’aho nzopfira:
Ngihumeka sinzobura kugushima,
N’iyo nzoba ndiko ndapfa, nzokubarira nti
Nta ho nari nigeze kugukunda nk’ubu.


4. Maze ni nashika mu rugo rwa Data
Rurimwo ya mazu waduteguriye,
Nzunam’ imbere y’inyonga zawe ndirimba, nti
Nta ho nari nigeze kugukunda nk’ ubu.

 


Yesu n’umukiza wacu utangaje


1. Yesu n’ Umukiza wanjy’ utangaje, Kuko andutira byose,
Niwe wampagaritse ku Rutare, Mpaboner’ umunezero.


Gusubiramo
Niwe wampagaritse ku Rutare,Mu gihugu cy’ umutarwe,
Kand’ ampisha mu rukundo rwe rwinshi,
Andindish’ ukuboko kwe, Andindish’ ukuboko kwe.


2. Yesu n’ Umukiza wanjy’ utangaje, Antur’ imitwaro yose,
Arankomeza sinzanyeganyega, Kukw’ ahor’ ambumbatiye.


3. Ansesurahw’ imigisha nk’ ikamba, Anyuzuz’ ubugwaneza,
Ndirimba ntikenga nsingiz’Imana, Niyo Mucunguzi wanjye .


4. Ninambara kurabagirana kwe, Nihwo nzamusanganira,
Nzajya ndirimbana n’ abacunguwe, Indirimbo y’ agakiza.

https://youtu.be/IeD7pNySc60