Kinyarwanda Hymn

Bayoboke Nimurangurure


1.Bayoboke nimurangurure,
Mwamamaz’ ubutumwa mw isi yose.
Nimugwiz’ ayo makuru mu bantu!
Abashaka nibaze.


Gusubiramo
Uwemey’ aze! Uwemey’ aze!
Nimubimenyesh’ abatuye hasi!
Umubyey’ aratarur’ abana be,
Abashaka nibaze.


2.Ushaka kuza yitindiganya,
Niyinjir’ irembo riruguruye.
Umwami ni we nzira y’ ubugingo,
Abashaka nibaze.


3.Ushaka wese n’agire bwangu!
Kand’ agir’ ubugabo yihangane.
Ushaka wes’ azahabw’ ubugingo,
Abashaka nibaze.

 


Hafi y’ Umusaraba


1.Hafi y’Umusaraba,aho ntura iteka,
niho mperwa ku buntu amazi y’ubugingo.


Ref:
nirata umusaraba kugeza ubwo nzaba
mbonye uburuhukiro hakurya y’uruzi


2.nahageze nshobewe,nsinzwe n’urubanza,
Yesu arambabarira,angotesha urukundo.


3.mwami Yesu unyibutse uwo musaraba.
kugira ngo ngendere mu gicucu cyawo.


4.Ni w’utuma nemera Kwang’ iby’isi rwose,
Kukw ari w’unkundisha Yesu wamfiriye.


5.Hafi y’Umusaraba, Ni ho ntur’iteka,
Ntegerej’ igihe cyo Kwambuka rwa Ruzi.

 


Hari inkomezi zitangaje


1. Mbega ntugomba guturw ivyaha?
Hari inkomezi mu maraso;
Ntugomba kandi kunesh Umubi?
Ayo maras arakiza.


Refrain
Hari inkomezi zitangaje
Mu maraso ya Yesu


2. Mbega ntiwaburi n’amanyama?
Hari inkomezi mu maraso;
Azoguhindur umugwaneza,
Ayo maras arakiza.


3. Mbega ntugomba kwera derere?
Hari inkomezi mu maraso.
Niyo gusa yoza ico ry’ ivyaha:
Ayo maras arakiza.


4. Mbega ntugomba kumuyoboka?
Hari inkomezi mu maraso.
Ntugomba guhora umuhimbaye?
Ayo maras arakiza.